Kwibuka ku nshuro ya 15 Jenoside Yakorewe Abatutsi

Home News Rwanda Genocide Memorials Photo Gallary Contact Us
Content Goes Here
 

REPUBULIKA Y'U RWANDA

coatarm

Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside  

U Rwanda : Kwibuka ku nshuro ya 15 Jenoside yakorewe Abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda, si amahano ku Rwanda gusa ni n’amahano ku batuye isi bose.
Ukwezi kwa Mata 2009, tuzaba twibuka jenoside yiciwemo abagabo, abagore n’abana barenga miliyoni imwe, mu gihe kingana n’iminsi ijana, umunsi ku wundi. Muri iki gihe u Rwanda ruhanze amaso ibihe biri imbere, rufite icyizere ariko rutibagirwa ibyabaye.

Kugira ngo tugaragaze ko twifatanyije  n’Abarokotse Jenoside, tuzahera ku itariki ya 7 Mata 2009 twibuka, tugeze ku itariki ya 13 Mata 2009.
 
Nyuma y’imyaka 15 jenoside ibaye, u Rwanda  rushya, rwubakiye ku musingi w’ubumwe n’ubwiyunge bizira amacakubiri no ku mahoro azira urwango. U Rwanda ruri mu bihe bishya bitanga ikizere nyuma y’imyaka 15 habaye jenoside.Abantu batuye hanze y’u Rwanda,bakwiye gusobanukirwa iyo jenoside kugira ngo babashe no kuyikumira. 

Imyaka 15  ku bacitse ku icumu rya Jenoside ni micye cyane, kuko benshi bagifite intimba ku mutima n’ibikomere ku mubiri, kandi n’imibereho yabo ikaba ikibagoye, kabone n’ubwo hari inkunga bahabwa.
Kuba Abacitse ku icumu bakomeza kugaragara nk’abatishoboye, ntibiterwa n’uko igihugu cyabo gikennye, ahubwo nuko babuze imiryango yabo yari ibashyigikiye.

Ibizakorwa mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 15

Ku itariki ya 7 Mata, kwibuka ku rwego rw’Igihugu bizabera i Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Nyanza ya Kicukiro, niho muri Mata 1994, ibihumbi bitanu (5,000) birenga by’abantu bahungiye ku ngabo za Loni ibihumbi bibiri (2,000), zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) zikambitse mu ishuri ry’imyuga rya E.TO.
Icyo gihe babahungiraho, bari bagoswe n’abicanyi, nyamara izo ngabo zarabasize zirigendera kandi zibona ko bari bwicwe. 
Nyuma barashorewe bagenda bicwa umugenda bajya Nyanza ya Kicukiro hari hazwi nk’ahantu hamenwaga imyanda mbere y’1994.
Bakaba nabo bari bajyanywe nk’umwanda, cyane ko n’abicanyi bafataga Abatutsi nk’umwanda. 
Nyanza ya Kicukiro, ubu yubatsemo urwibutso rwa Jenoside ; ni nayo yahindutse icyicaro cy’Umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside, Ibuka. Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, rwibutsa ukuntu Umuryango mpuzamahanga wateshutse ntiwubahirize inshingano zawo,hakaba n’ikimenyetso  ku bihangange biyoboye isi, ko ingaruka zikomeye zikurikira buri gihe ukujenjekera abakwirakwiza ibitekerezo bihembera urwango. Ni ikimenyetso kandi ko batatabaye abaturage bari bugarijwe na jenoside.
Abacitse kw’icumu barashimira igikorwa cy’Ingabo zari iza FPR inkotanyi mu guhagarika jenoside.

Mu rwego rwo gutegura icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 15, hateguwe Inama mpuzamahanga kuri Jenoside izaba kuva ku itariki ya 4 Mata kugeza ku itariki ya 6 Mata 2009, i Kigali. Iyo nama izaba igamije kwibuka, iziga ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ku ihakana n’ipfobya byayo.
 Kugira ngo abantu benshi bazitabire icyo gikorwa, hari ibikorwa bizatangizwa na bamwe mu  bantu b’ibirangirire.
.Gucana Urumuri rw’ikizere : Gucana urwo rumuri bizaba ku munsi wo kwibuka ku itariki ya 7 Mata 2009, bizaba byabanjirijwe n’itangwa ry’impano igenewe Abacitse ku icumu rya Jenoside.
.Umushinga wo kwohereza ubutumwa bw’ikizere: Hazafatwa ubutumwa bw’icyizere butanzwe n’abarokotse Jenoside hakoreshejwe uburyo bw’amajwi n’amashusho. Hanyuma bwoherezwe hakoreshejwe urubuga rwa Internet rw’uyu mushinga mu gihe cy’iminsi 100 uhereye muri Mata.2009. Kwohereza idolari ryo gushyigikira : Igikorwa cyo gushyigikira Abacitse ku icumu rya Jenoside hatanzwe idolari, cyatekerejwe n’Abanyarwanda baba hanze, giteganywa gukorwa mu gihe cy’ iminsi ijana (100), kandi kizakomeza.
 
Uwakwifuza ibindi bisobanuro, yareba ku rubuga rwa Internet rwo kwibuka ku nshuro ya 15 : www.rwanda15.org

Tel 00 250 580482 /3/4/5/6 - Fax 00 250 580027 - P.O. Box 7035 Kigali - Hotline: 3560
E-mail: cnlg@rwandal.com - Web site: www.cnlg.gov.rw
Content Goes Here