URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NYANGE
Umurenge wa Nyange mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umurenge wa Nyange uherereye mu cyahoze ari Komini ya Kivumu, Superefegitura ya Birambo, Perefegitura ya Kibuye, ubu hakaba ari mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba. Perefegitura ya Kibuye muri rusange yakunze kugaragazwa nk’iyari ituwemo n’Abatutsi benshi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ariko Komini ya Kivumu ikaba yari ituwemo n’Abatutsi bacye ugereranyije n’Abahutu bari bahatuye. Mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu gihe yakorwaga, Umurenge wa Nyange wari wubatsemo ibiro bitandukanye by’ubuyobozi. Muri ibyo twavuga ibiro bya komini ya Kivumu, iby’Urukiko rwa Kanto n’ibya koperative ya CODECOKI yari igamije guteza imbere Komini, ikaba yari igeze ku ntera ihambaye muri ako Karere. Usibye ibyo kandi, aho hari n’ibindi bikorwa by’amajyambere : santeri y’ubucuruzi, ikigo nderabuzima cya Nyange cyayoborwaga n’umuryango w’ababikira b’Abasomusiyo, ntitwakwibagirwa kandi na Kiriziya ya paruwasi ya Nyange, yabarizwaga mu maparuwasi ya Kibuye, muri Diyosezi gatorika ya Nyundo.
Amateka y’ahubatse Urwibutso rwa Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umurenge wa Nyange urimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange uri mu yakorewemo ubwicanyi cyane mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ukaba waranabaye umwe mu Mirenge cumi n’ibiri (12) yatangirijwemo bwa mbere imirimo y’Inkiko Gacaca muri Kamena 2002.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’ahandi henshi mu gihugu, kuri Paruwasi ya Nyange hahungiye Abatutsi benshi kubera ko bari bamenyereye ko mu bwicanyi bwabaye mu yindi myaka bajyaga bahungira mu Kiriziya bakarokoka, ariko si ko byagenze kuko benshi muri bo bahiciwe.
Ku itariki ya 11, burugumesitiri Geregori Ndahimana yahamagaje inama ayitirira iy’umutekano. Abantu bose bakomeye barayitabiriye barimo na padiri Seromba Athanase wari padiri mukuru wa paruwasi ya Nyange, maze hafatwa umwanzuro wo gukusanyiriza impunzi zose z’Abatutsi ahantu hamwe. Ahatoranyijwe ni kuri paruwasi ya Nyange kubera ko ari ho hari hagutse. Muri iyo nama kandi, abakonseye bose b’amasegiteri bahawe itegeko ryo kujya kuzana abandi Batutsi bari bakiri mu giturage bagasanga bene wabo. Muri uwo Murenge wa Nyange, Abatutsi ntabwo bari bahungiye kuri paruwasi gusa, bamwe mu bakozi bakoreraga Komini Kivumu bari bahungiye ku biro byayo, abandi bahungira mu kigo cy’ababikira b’Abasomusiyo, abandi bihisha mu bihuru.
Guhera ku itariki ya 14 mata kugeza ku ya 16, kuri paruwasi habereye ubwicanyi ndengakamere. Amasegiteri yose yari yahuruye, bamwe mu baturage ba Cyambogo nabo ntibahatanzwe. Ntacyagezweho uwo munsi, impunzi zabashije kwihagararaho zikoresheje amabuye, zibasha kumenesha abicanyi. Kuba igitero cyari cyateye kuri paruwasi ku wa 14 Mata kitarageze ku ntego cyari cyahawe, bwarakeye kigaruka ari simusiga, dore ko hari haniyambajwe n’izindi nterahamwe zaturutse mu makomini ya Rutsiro, Kibilira na Satinsyi. Ubwicanyi bugitangira, iyo kiriziya n’imbuga yayo byari byuzuye impunzi z’Abatutsi, bakaba bari bizeye kurengerwa n’Abapadiri baho. Uwo munsi impunzi zarushijwe ingufu n’abicanyi bakoreshaga za “grenades” mu gihe impunzi zo zarwanishaga amabuye. Nyuma y’ubwicanyi, bategetswe guhita bashyingura imirambo. Hatekerejwe kujya kuyiroha mu ruzi, ariko biragorana kubera ko yari myinshi. Bagiye gutira ibimashini bicukura umuhanda ngo bicukure imyobo yo kuyijugunyamo. Hazanywe ikimashini kimwe n’ikamyo. Hacukuwe ibyobo bitatu. Imirambo yapakirwaga mu ikamyo, ikajya kumena mu byobo, nyuma cya kimashini kikarenzaho ubutaka.
Ibyo birangiye, basubiye kwica abari mu kiliziya. Noneho hakoreshejwe cyane imbunda n’imyambi. Impunzi zahise zinjira mu kiliziya zirafunga zirakomeza. Interahamwe zagerageje gukoresha urutambi ngo ziriture kiriziya birananirana. Hakurikiyeho kugerageza gukoresha lisansi ngo batwike abari mu Kiriziya ariko ijoro ryaguye nta cyari cyagerwaho. Ubwo ibitero byaratashye, hasigara interahamwe zo muri Kibilira, zari zahamagajwe na burugumesitiri Ndahimana. Mu gitondo karekare, abicanyi bongeye kuzindukira kuri paruwasi barangajwe imbere na Burugumesitiri Ndahimana, bagerageza kwinjira mu Kiriziya ariko biba iby’ubusa birabananira.
Abari bayoboye ibitero babonye ko umuti wa nyuma wari uwo kongera kujya gutira ibimashini, bigakora umurimo wo gusenyera kiriziya ku mpunzi zari ziyirimo. Ibimashini byazanywe n’abashoferi ba ASTALDI. Padiri Seromba nta kibazo yagize cyo gusenya iyo nzu y’Imana. Yategetse kuyisenya vuba na bwangu, ngo diyosezi izongera ikodeshe izindi mashini zo gusiza aho bazubaka indi. Ibimashini byatangiye gushyira hasi kiriziya zihereye ku rukuta rwarebanaga n’umuhanda munini wa Gitarama-Kibuye. Kiriziya yose yarasenywe, ari nako inkuta zagwiraga impunzi, izabashaga gusohoka zahitaga zisongeshwa intwaro gakondo, imirambo yahitaga ipakirwa amakamyo, ikajyanwa mu byobo byari byacukuwe.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aha hagizwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe izo nzirakarengane, Akarere ka Ngororero kahubatse Urwibutso kugira ngo amateka yaho azahore yibukwa.
Amateka ya Nyange nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyuma y’uko Ingabo za FPR Inkotanyi zibohoza igihugu hagashyirwaho Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, hakomeje kubaho ibitero by’abacengezi cyane cyane mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abari bagize abacengezi bagabaga ibitero ku Rwanda bari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo abari abasirikare mu ngabo zatsinzwe bifuzaga kurangiza umugambi mubisha bari baratangiye. Ku wa 18 Werurwe 1994, abacengezi bateye ikigo cy’ishuri ryisumbuye cya Nyange aho basabye abanyeshuri bahigaga kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo. Abanyeshuri banze kwemera kwitandukanya nk’uko babisabwaga n’ingabo z’abacengezi, maze abacengezi bicamo abanyeshuri barindwi (7), abandi mirongo ine (40) bararokoka ariko harimo abandi barindwi (7) bakomerekejwe. Aba banyeshuri bishwe bakaba barashyizwe mu rwego rw’Intwari z’Imena kubera ubutwari bagaragaje banga kwitandukanya bikabaviramo kwicwa kwa bamwe muri bo.