URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA REBERO
Amateka y’urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero
Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana 1.074.017 nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryakozwe na MINALOC mu 2002-2004, igahagarikwa na FPR, hirya no hino mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali hari hanyanyagiye imirambo y’Abatutsi bari barishwe. Ahubatse urwibutso rwa Rebero ntabwo hashyinguye abahiciwe nk’uko bikunze kugaragara ku zindi nzibutso. Urwibutso rwa Rebero rwashyinguwemo abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bazira ko ari Abatutsi, abandi bazize ko barwanyaga ubuyobozi bubi bwari mu gihugu bituma bicwa mbere y’abandi kubera ko abicanyi bibwiraga ko bazababangamira banga ko bashyira mu bikorwa Jenoside. Indi mibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Rebero yakuwe mu cyobo cyari mu bitaro bya CHUK, i Nyamirambo kuri ONATRACOM, Lycée de Kigali, i Gikondo, ku Gitega n’ahandi. Uwo musozi ukaba ariwo wabimburiye ahandi mu Rwanda kubakwaho urwibutso rwa Jenoside.[1] Kugeza ubu hakaba hashyinguye abanyapolitiki 12 n’indi mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside igera ku 14,400.
Nyuma y’uko urwibutso rushyingurwamo, imicungire yarwo yashinzwe MINISPOC n’Ihuriro ry’amashyaka ya politiki. Izo nzego zombi zikaba ari zo zubatse urwibutso imibiri ishyingurwa mu cyubahiro.
Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwibutse abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 2006. Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21/06/2006 yemeza ko ku wa 02/07/2006 u Rwanda ruzibuka abanyapolitiki bazize Jenoside, uwo muhango ukabera ku rwibutso rwa Rebero. Mu yindi myaka yakurikiyeho, uyu muhango wahujwe no gusoza icyumweru cy’icyunamo ukajya uba tariki 13 Mata ya buri mwaka.
Abanyapolitiki bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero
Uretse imibiri 14.400 ishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero, hashyinguye abanyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari abayobozi mu mitwe ya politiki ya PL, PSD na MDR.
1. KAYIRANGA Charles, yari mu ishyaka rya PL ari umuyobozi mukuru (Directeur de Cabinet) muri Minisiteri y’Ubutabera. Yavutse mu 1949 mu yahoze ari Komini Rukondo muri Perefegitura ya Gikongoro; ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza. Yishwe ku itariki ya 07/04/1994, yicwa n’ingabo zarindaga umukuru w’i Gihugu ku Kimihurura yicanwa n’umuryango we.
2. NDASINGWA Landuald, yari mu ishyaka rya PL akaba yari aribereye Visi Perezida. Yabaye kandi Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage. Yavutse mu 1947, yishwe tariki 07/04/1994. Nyuma y’ifungwa rye mu 1990 azira kwitwa ko yari icyitso cy’Inkotanyi, yiyemeje kurwanya akarengane, aharanira ko habaho ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda bose.
3. Maître NIYOYITA Aloys, yari mu ishyaka rya PL, akaba ari we wari wateganyijwe kuba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma y’inzibacyuho itarigeze ibaho kubera ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo gutsemba Abatutsi. Yakoraga umurimo wo kunganira abantu mu by’amategeko (avocat). Yavutse mu 1954 avukira ahahoze ari Komini Nyamutera muri Perefegitura ya Ruhengeri. Hagati y’umwaka w’1959 n’1960, mu gihe Abatutsi bicwaga, Niyoyita Aloys wari umwana muto yajyanye n’ababyeyi be i Nyamata mu Bugesera aho Leta yaciriye Abatutsi ku gahato bavanywe hirya no hino mu gihugu ngo bicwe n’imibereho mibi. Yishwe muri Mata 1994;
4. KAMEYA André yavutse ku wa 15 Gicurasi 1946 mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.We n’umufasha we Suzanne Nyiramuruta n’umukobwa wabo Oliva, bishwe ku itegeko ry’uwari Perefe w’umujyi wa Kigali Col. Renzaho Tharcisse na Gen. Laurent Munyakazi. Kameya Andre ni umwe mu bashinze Ishyaka PL, yari umuyobozi w’ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya cyasohokaga kabiri mu kwezi, cyahanganaga n’ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi bwa MRND nka Kangura n’ibindi. Kameya kandi ni we washyize ahagaragara bwa mbere amafoto y’inkotanyi avuga ko ari abana b’u Rwanda batahutse mu nkuru yiswe "URWANDA MU RUNDI". Yishwe mu kwezi kwa gatandatu 1994, akuwe muri St Paul.
5. RWAYITARE Augustin, yari mu ishyaka rya PL akaba na we yararwanyije ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana. Yavutse ku itariki 20-04-1956, avukira mu cyahoze ari Komini Rukara, ubu ni mu Karere ka Kayonza. Yari umuyobozi w’Ishami rishinzwe abavanywe mu byabo n’intambara muri Minisiteri y’umurimo n’imibereho y’abaturage. Yishwe ku itariki ya 20-04-1994 akuwe mu rugo n’interahamwe n’abasirikare bamurasira mu muhanda haruguru y’urugo rwe.
6. KABAGENI Vénantie, yari mu ishyaka rya PL yari abereye Visi Perezida wa mbere, akaba yari ku rutonde rw’abagombaga guhagararira ishyaka rya PL mu Nteko ishinga amategeko. Yavutse mu mwaka w’1944 ahahoze ari muri Komini Kayove, ubu ni mu Murenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro. Yiciwe i Butamwa ku itariki ya 11-04-1994. Yishwe n’igitero cy’abicanyi cyari kiyobowe n’uwitwa Joseph Setiba bamurashe amasasu abiri.
7. RUTAREMARA Jean de la Croix, yari mu ishyaka rya PL. Yavutse mu 1958, avukira mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Karongi. Yishwe ku itariki ya 9 Mata 1994. Kimwe na benshi mu barwanashyaka ba PL yarwanyije ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimama ndetse anarwanya abaremye igice cya ‘PL power’ mu ishyaka yarimo.
8. NZAMURAMBAHO Frédéric, yari mu ishyaka rya PSD, yavutse mu 1942 mu yahoze ari Komini Rukondo muri Perefegitura ya Gikongoro ; ubu ni Akarere ka Nyamagabe. Nzamurambaho Frederic yari Perezida w’Ishyaka PSD akaba na Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi. Ishyaka PSD ni rimwe mu mashyaka yahanganye ku buryo bukomeye n’ingoma ya Habyarimana kandi ryanagize n’uruhare mu mishyikirano yo kugarura amahoro yaberaga Arusha. Yicanywe n’Umuryango we tariki ya 07 Mata 1994 yicwa n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
9. NGANGO Félicien, yari mu ishyaka rya PSD. Yari Visi Perezida w’Ishyaka PSD, ni umwe mu bari impirimbanyi zikomeye z’Ishyaka PSD wari ku rutonde rw’abanyapolitiki b’Ishyaka PSD bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y’amahoro y’Arusha mu gice cyerekeye igabana ry’ubutegetsi. Nawe yishwe tariki ya 07 Mata 1994.
10. MUSHIMIYIMANA Jean Baptiste, yari umurwanashyaka wa PSD akaba yari umwe mu bagize “bureau politique” y’iryo shyaka. Yavutse ku itariki ya 1 Mutarama 1954, avukira ahahoze ari muri Komini Ntongwe, ubu ni mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango. Yishwe akora akazi ka “conseiller politique” muri MINITRAPE. Yishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu mu ijoro ry’itariki ya 06-04-1994 bamukuye mu rugo rwe ku Kimihurura. Yicanwe n’umugore we n’abana be babiri.
11. KAVARUGANDA Joseph, yavutse ku wa 08-05-1935 mu yahoze ari Komini Tare muri Perefegitura ya Kigali Ngari, yishwe muri Mata 1994 yicwa n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu baje kumukura mu rugo rwe bajya kumwicira mu kigo cyabo ku Kimihurura. Kavaruganda yari Perezida w’Urukiko rwarindaga ubusugire bw’itegeko nshinga, akaba ari we wari ufite ububasha bwo kwakira indahiro y’umukuru w’igihugu. Yari umurwanashyaka w’ishyaka MDR, yishwe ku ikubitiro kugira ngo atazabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho umunsi umwe nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, yari yagiyeho binyuranye n’amasezerano y’amahoro y’Arusha yagenaga igabana ry’Ubutegetsi.
12. RUCOGOZA Faustin : Yavukaga mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba. Yakomokaga mu Ishyaka MDR yari Minisitiri w’Itangazamakuru. N’ubwo yari Minisitiri w’Itangazamakuru ku ngoma ya Habyarimana, mu kwezi kw’Ugushyingo 1993 yagaragaje ko Radiyo RTLM iri kubiba urwango ndetse atinyuka kuyihangara ayihaniza, mu gihe iyi radiyo yari iy’abategetsi b’abahezanguni. Yishwe tariki ya 07 Mata 1994, yishwe n’ingabo zarindaga umukuru w’Igihugu zari zamufashe we n’umufasha we n’abana be bose tariki ya 06 Mata 1994 indege ya Habyarimana ikiraswa.